Aime Bluestone Biography, Story,Music, Songs, Videos and music Downloads | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad
Aime Bluestone

Aime Bluestone

     Profile Views : 103,604

     Song Plays : 176,125

     Song Downloads :158,053

Artist Biography

Muvunyi Aime uzwi nka Aime Bluestone ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana zitandukanye nka RnB/Pop, Afrobeat n'izindi, akaba ari mwene Mbaraga Joseph na Kavuna Jeannine impano ye yatangiye kwigaragaza ubwo yaririmbaga muri Korali y'abana yitwaga "Intama Za Yesu" ya kera.

Aime Bluestone mbere y'uko amenyekana yagiye akora indirimbo zitandukanye, aho twavuga nk'iyitwa Ndaremerewe yakorewe na Producer Chris Cheetah akimara kwegukana umwanya wa 2 mu irushanwa rya Talent Detection, iyitwa  "Kuki Ari Wowe" nayo yakorewe muri icyo gihe akayifatanya na Tom Close, ndetse n'izindi zinyuranye.

Aime Bluestone izina rye ryatangiye gukura nyuma yo gufasha umuhanzi Danny Nanone mu ndirimbo yise "Forever", mu ijwi ryatunguye benshi Aime Bluestone yaririmbye inyikirizo y'iyo ndirimbo iza gukundwa cyane, ariko mu ifatwa ry'amashusho uyu musore ntiyabasha kugaragaramo, ibi byatumye Danny Nanone wari wafashijwe n'uyu musore benshi bamushinja umuhemu bwo gushaka gupfukirana impano ye, biza kurangira Aime Bluestone abonye abamufasha mu buhanzi bwe aribo Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boyz, ndetse na Jaypolly wo muri Tuff Gangz. Kugeza ubu Aime Bluestone akaba abana na Nizzo umufasha mu cyo bise "All Star Music"

Artist Songs

29,986 plays

32,608 plays

18,159 plays

37,414 plays

12,666 plays

10,667 plays

8,783 plays

10,094 plays

15,748 plays
Artist Videos
More Artistes
Loading...