Video Discription |
INKURU YANDITWE NA @IgiheOfficial
Paul Kagame yashyize umucyo ku bibazo bya M23 u Rwanda rushinjwa gufasha; asobanura byimbitse umuzi w’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo n’uburyo Tshisekedi na Kabila bananiwe kubahiriza ibyo bari biyemeje bigamije gucyura impunzi.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro kirekire yagiranye n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan. Cyabaye ku wa 17 Mutarama 2023, muri Village Urugwiro.
Yavuye imuzi ibibazo by’umutekano muke muri RDC, avuga uburyo yabajije Tshisekedi niba abagize M23 ari Abanyarwanda, undi imbere y’abandi bakuru b’ibihugu agasubiza ashize amanga, ko ari Abanye-Congo.
Perezida Kagame yagarutse no ku zindi ngingo zirimo iya manda itaha, abazwa niba azongera kwiyamamaza, abazwa kandi no ku bindi bihugu Ingabo z’u Rwanda zishobora kugiramo uruhare mu kugarura amahoro nk’uko biri kugenda muri Mozambique na Centrafrique.
Jeune Afrique: Mu ijambo ryanyu mu ntangiro z’umwaka, ubu hashize ukwezi, mwashimangiye ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC "byarushijeho kuba bibi". Ni ko mubibona n’uyu munsi?
Perezida Kagame: Nyemerera ngaruke ku mateka, kuko hari ubwo bigorana kumva neza ikibazo gihari uyu munsi. Uburasirazuba bwa RDC bumaze igihe bufite ikibazo cy’umutekano muke guhera mu 1994. Muri icyo gihe, hafi miliyoni ebyiri z’abanyarwanda bavuye mu gihugu bahungirayo.
Umubare munini wabo, kuva icyo gihe batahutse mu Rwanda, ariko hari bake basigayeyo, ubu bari ku ruhembe rw’abaduteza umutekano muke.
Aba biyongeraho imitwe isaga ijana yitwaje intwaro ikorera muri kariya gace. Umubare munini wayo, ni imitwe ishingiye ku moko yashinzwe mu kwirwanaho.
Hashize imyaka irenga 20, Loni ishora miliyari nyinshi z’amadolari ku mutwe wari ufite inshingano zo kugarura amahoro muri Kivu zombi, ariko ibyo tubona, nta musaruro, usa n’utariho.
Hanyuma rero, mu gushaka umuntu ugerekwaho intandaro y’uwo musaruro wa ntawo, u Rwanda ruba urwitwazo. Umuryango mpuzamahanga ni uko ushaka kubibona kandi wo ubwawo warananiwe, ni uko abayobozi ba Congo bashaka kubibona, bo bishimiye ahubwo kubona urwitwazo rw’ibyo bananiwe gukora.
Ndabyumva ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo byo mu Burasirazuba, ariko ni gute ushobora kumvikanisha ko arirwo kibazo, rwo rwonyine? Ni ukudashyira mu gaciro, ndetse ni ibintu bidatanga umusaruro na mba.
Mu gihe cyose amahanga na guverinoma zagiye zisimburana muri Congo bagumye muri iyi ntero, ntabwo igisubizo kirambye cy’ibibazo by’Uburasirazuba bwa Congo kizigera kiboneka.
Ni ibintu bigaragara mu maso yanjye ko inshingano za mbere kuri iki kibazo, ziri mu biganza by’abayobozi ba Congo, ku rundi ruhande, no ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagize n’ubundi uruhare mu ntangiriro z’ibibazo.
Reka dufate urugero ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR. Ni gute wasobanura ko n’ubu ugihari, nyuma y’imyaka 29 Jenoside ibaye, mu gihe hari Monusco?
Mu mpera za 2019, uyu mutwe wongeye kugaba igitero cyishe abantu mu Kinigi, mu gace k’ubukerarugendo ka Musanze, wica abasivile 14 mbere yo guhungira ku ruhande rwa Congo.
Kuba twafata inshingano tukiyemeza kurwanya aba bantu aho bari hose, kandi nta n’umuntu uzabitubuza, ni ukubera ko abafite inshingano zo kubikora mbere na mbere batabikora.
Icyo nabizeza ni uko, mu gihe cyose nkiriho ndetse no mu hazaza h’abakibyiruka, nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda. Nubwo byasaba ko turwana dukoresheje imyambi, amacumu n’amabuye, ntabwo izongera kuba. |