Mico The best Biography, Story,Music, Songs, Videos and music Downloads | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Mico The best

Mico The best

     Profile Views : 17,927

     Song Plays : 387,949

     Song Downloads :310,234

Artist Biography

Nkiko Turatsinze Prosper, uzwi nka Mico The Best, ni umunyarwanda wavutse mu mwaka w’ 1988, avukira i Gikondo mu mugi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro.

 

Mico The Best, yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2007, ahereye ku ndirimbo yise ‘Umuzungu’, akaba ari nayo ndirimbo yamwinjije mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

 

Nyuma y’ iyi ndirimbo yabaye nk’ uhagarika muzika ye gato ajya mu byo gutunganya indirimbo aribyo bita ‘Audio Music Production’ hamwe no gufasha abahanzi bakizamuka.

 

Nyuma y’ imyaka 4, nibwo yaje gushyira hanze indirimbo y’ urukundo yise ‘Umutaka’ ikundwa n’ abantu benshi kubera ubuhanga yari iteguranye yaba mu miririmbire ndetse no mu micurangire yayo. Iyi ndirimbo rero ni nayo yaje kwitirirwa album yamere.

 

Iyi ndirimbo ‘Umutaka’, igihe yari ikunzwe byabereye Mico The Best, inzira yo gusinyana amasezerano y’ imikoranire n’ umushinga wa The Super Level, ufasha abahanzi mu bintu bitandukanye harimo kubafasha gurunganya ibihangano byabo, kubashakira amasoko ndetse no kumenyekanisha.

 

Abahanzi bagenzi be yaririmbanye nabo (Collabos)

 

1. Sinakwibagiwe by Mico The Best ft Diamond from Tanzania
2. Umugati by Mico The Best ft King James
3. Amapingu by Mico The Best ft Knowless
4. Simparara by Mico The Best ft Urban Boyz

 

Albums za Mico The Best

 

1. Umutaka
2. Kule

 

Ibitaramo n’amarushanwa

 

1. Mico The Best, yabashije kwitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma icyiciro cya 3 aza no mu bahanzi batanu bambere mu icumi barimo guhatana.

 

2. Mico The Best mu mwaka wa 2013, yashyizwe mu cyiciro cya Best Afrobeat Singer cyangwa umuririmbyi mwiza w’ injyana nyafurika bitegurwa na Salax Awards.

Artist Songs

17,813 plays

55,616 plays

58,704 plays

24,029 plays

47,031 plays

55,680 plays

13,721 plays

28,947 plays

27,251 plays

11,620 plays

13,849 plays

6,630 plays

3,817 plays

8,037 plays

6,009 plays

9,195 plays
More Artistes
Loading...