Video Discription |
Urumenesha, indilimbo ya Ballet Amasimbi n'Amakombe barangajwe imbere n'umuyobozi wabo Sipiriyani Rugamba.
Amaze kumva iyi "version" y'iyi ndilimbo https://youtu.be/CtMfI6yRCuU yatambutse aliko itayunguruye amajwi, Lucky Murekezi yatwoherereje kandi atazuyaje noneho "version" idafite ikibazo cy'amajwi, tubimushimire cyane.
Lyrics:
=====
Ijuru lirakunze
Lyibarutse intwali
Y'intwazabafozi,
Yitwa umudatsindwa
Ntabwo atsimburwa ku rugamba,
Ni ingabo igenda imbere y'izindi,
Ni Rumenesha.
Aramutse umuhigo,
Yikoranye intwaro,
Nta nyamaswa icika.
Anigilije inkota,
Icumu aritereye ku kiganza,
Umutana utendera mu mugongo,
Ni Rumenesha.
Ijuru lirakunze
Lyibarutse intwali
Y'intwazabafozi,
Yitwa umudatsindwa
Ntabwo atsimburwa ku rugamba,
Ni ingabo igenda imbere y'izindi,
Ni Rumenesha.
Afite umuronko,
Murore awurega,
Akwiza intugu zose.
Yashize ivi hasi,
Ararenza arekerana umurego,
Umuheto uvumera umulirimba,
Uw'Urumenesha.
Ijuru lirakunze
Lyibarutse intwali
Y'intwazabafozi,
Yitwa umudatsindwa
Ntabwo atsimburwa ku rugamba,
Ni ingabo igenda imbere y'izindi,
Ni Rumenesha.
Yabwiye abahinda
Ati: nimwitaze,
Ndabutswe inyamaswa.
Mvumbuye isha ndende,
Ikulikiwe n'ije mu ishakaka,
Ndazikubanga n'ingobe zanjye
Z'Urumenesha.
Ijuru lirakunze
Lyibarutse intwali
Y'intwazabafozi,
Yitwa umudatsindwa
Ntabwo atsimburwa ku rugamba,
Ni ingabo igenda imbere y'izindi,
Ni Rumenesha.
Mbonye akanyamaswa,
Ubanza ali agakwavu.
Kikamase ndeba.
SINDASA* turiya,
Ndadufata nkajya ndukinisha,
Ngahora mbungira ingogo ngusha
Mu Rumenesha.
Ijuru lirakunze
Lyibarutse intwali
Y'intwazabafozi,
Yitwa umudatsindwa
Ntabwo atsimburwa ku rugamba,
Ni ingabo igenda imbere y'izindi,
Ni Rumenesha.
Mwumve uwo mulindi !
Haje imbogo ndende,
Muratange icyezi.
Haje iy'ubukombe,
Ikulikiwe n'inzovu rubunga,
Ndazikubanga icumu lihoga,
Ndi Rumenesha.
Ijuru lirakunze
Lyibarutse intwali
Y'intwazabafozi,
Yitwa umudatsindwa
Ntabwo atsimburwa ku rugamba,
Ni ingabo igenda imbere y'izindi,
Ni Rumenesha.
Inzira y'ishyamba
Igendwa n'abayizi,
Ntabwo yisukirwa.
Sinzi icyo nikanze !
Havumbutse intare y'umugara,
Nkura inkota nkora mu rwano.
Ndi Rumenesha.
Ijuru lirakunze
Lyibarutse intwali
Y'intwazabafozi,
Yitwa umudatsindwa
Ntabwo atsimburwa ku rugamba,
Ni ingabo igenda imbere y'izindi,
Ni Rumenesha.
Ahumuje umuhigo,
Rwego balirimba,
Asumba inkuba ihinda.
Iyo avuga imyato,
Yanamije arohamo imyama,
Ntiyaguranwa ingabo nyamwinshi,
Ni Rumenesha.
Ijuru lirakunze
Lyibarutse intwali
Y'intwazabafozi,
Yitwa umudatsindwa
Ntabwo atsimburwa ku rugamba,
Ni ingabo igenda imbere y'izindi,
Ni Rumenesha.
( "Urumenesha" - Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1979, Butare, Rwanda ) |