Video Discription |
Ndamutsa se ndebe uko usa
Rubimbulirangabo rwa Ngoma y'Ingoga,
Ngabo ije ibasumba cyane.
Wahanitse uhana ushinga icyo gitondo,
Urenza umugoroba.
Zavuze ari nyinshi ga za ngoma,
Zisuka zisubiza ngo zikubambure,
Waranze uranina, wowe Rubimbulirangabo.
Twahamagaje imiduli n'inganga zinihira,
Twahamagaje abivuga, twakomenye no mu mashyi,
Twahamagaje abalilimba, bararoha urumva.
Uriyangira uranina, wowe Rubimbulirangabo.
Twashatse ko uvuka
Wa mwaka turangije,
Ngo uze tukulilimba, tuwusoze tugusekera Rubimbulirangabo,
Wariyangiye wowe Rubimbulirangabo.
Nahamagaye abisi, inyamibwa ndaziranda
Ziruta iz'akaganda, maze bose brahamagara
Bati: izi nyamibwa ni wowe zizihiye,
Ngwino Rubimbura, Rubimbulirangabo.
Wararahiye uti: sinza
Keraka uyu mwaka ninywurenza hagataha undi
Nutangira muzumva mvuze nti: njyewe ndavutse
Uwa Rubangukanabigwi inka nzayesa mu mihigo.
Ndi Rubimbulirangabo.
Rubimbulirangabo ryateye mu gicuku
Umwaka mushya utangiye
Uti: ndaje, mumpe intwaro,
Mumpe umuheto, nimumpe n'icumu,
Mumpe ingabo, mumpe inkota inagana mu bitugu
Ntabare uyu mwaka njye ndawubimbuye,
Ndi Rubimbulirangabo.
Ngwino se Nyamibwa, nyamibwa y'imbere,
Ngwino se turamukanye, Rwizihiramihigo.
Ngwino undamutse se, shinjagira ndebe,
Korera icumu neza, kamata iyo ngabo,
Ngangare y'imihigo, ngwino turamukanye.
Uraho Rubimbulirangabo.
Ndamutsa se ndebe uko usa
Rubimbulirangabo rwa Ngoma y'Ingoga,
Ngabo ije ibasumba cyane.
Wahanitse uhana ushinga icyo gitondo,
Urenza umugoroba.
Zavuze ari nyinshi ga za ngoma,
Zisuka zisubiza ngo zikubambure,
Waranze uranina, wowe Rubimbulirangabo.
Sipiriyani RUGAMBA, Rubimbulirangabo. |