Video Discription |
Indilimbo isingiza agasozi ka "Muhororo" yahimbwe na Padiri Eustache Byusa,
ubwo yari yoherejwe mu Misiyoni y'aho nyine ku Muhororo mu rwego rwa disipuline.
Nk'icyatwa muli muzika, aherako ahimbana iyo ndilimbo amashyengo,
arata ako karere kitaruye kandi k'imisozi mu Burengerazuba bw'u Rwanda yari yoherejwemo atabyishimiye.
Indilimbo bivugwa yamamaye cyane mu myaka ya za 1950.
||
"Song of praise on Umuhororo hill composed by the priest Eustache Byusa of the Rwandan Catholic clergy. He received a disciplinary transfer to the Catholic mission that wears the name of this mountainous region in western Rwanda and subsequently became a parish. A good musician, he composed this semi-laudatory, semi-satirical song in honor of this supposedly beautiful region where he had not wanted to live.
The song became very popular in Rwanda during the 1950s."
||
"Chant d'éloge de la colline "Umuhororo" composé par l'abbé Eustache Byusa. Cet abbé du clergé catholique rwandais avait reçu une mutation disciplinaire vers la mission catholique qui porte le nom de cette région montagneuse de l'ouest du Rwanda et devenue paroisse depuis lors. Bon musicien, il composa ce chant mi-élogieux mi-satirique en l'honneur de la beauté supposée de cette région où il n'avait pas aimé aller vivre.
Le chant devint très populaire dans le Rwanda des années 1950s."
(The Sound of Africa Series)
Full Lyrics:
========
Umuhororo mwumva ntacyo ndabona bisa
Si akanunga k’i Nduga, si ikirambi cy’i Ndorwa
Si ikirunga Nyamuragira, si igishyamba nk’icy’amayaga
Ni iribori ry’ingabe, Rugira yibumbiye.
Iyi Mana itarutwa yashatse ibara rishya.
Yenda inganji itarutwa, yenda ubwiza utabona
Iritonda itanaga inoza, ubukaka bw’iribagiza
Buza ari iyi nyamibwa, mbe shenge Muhororo.
Hambere aha nicaye mu mpinga ya Kibaga
Numva nsa n’uhanzweho, nshiguka ntazi iyo njya
Naho rero nkaba ndabutswe rya gaju ritemba zahabu
Bati ni Muhororo, reba neza uyimenye.
Umutako utanaze, Bugamba itamirije
Ni Kirwa na Miduha, ni Kirengo na Rongi,
Salumanga na Mutekeri, na Butezi iteye imbabazi
Rubona ibanza imbere, zitaramye i Karehe.
Ubwo nciye i Ntaganzwa, ndeba epfo i Ruhindage
Narabutswe inyenyeri irusha izuba kwaka
Mbaza abandi icyo gitangaza, kitaraboneka mu Rwanda
Bati ni Muhororo, reba neza uyimenye.
Umuhororo utangwa, ni umurenzi utajorwa
Umuhire unkujije, nzahora nkwizihiye
Ngabe yera gahore uvugwa, nyamibwa itatse nyamuraza
Ndumva untwaye umutima, genda nta kintu musa.
Cyo babyeyi dufite, nimutubwire namwe
Ni iki mwabonye I Rwanda cyaruta iyi Karehe?
Mwabonye ibintu mu gihugu, mwitegereje isi n’ijuru
Ni iki mwasanze gisa na Muhororo yacu ?
Ku Mukore ukomeye wa Rwangakugwabira
Ni i Kageyo nari ndi kwa Ruhararamanzi
Ndora isi n’ijuru byambaye, ndora amazi ndora imisozi
Mbura ikintu na gito cyasa na Muhororo.
Umuhimbyi ntavuze yayirase binoze
Yayitatse imparage, yayiciriye impaka
Naho abandi batayigira, ntibatinyuke kuyihiga
Manzi ubyiruye imfura, Muhororo nturutwa.
Dore nteze amaboko, nyarambuye uko angana
Ndagira ngo mpobere Muhororo nkumbuye
Ngwino ngwino, hamya ushengere, ndumva ikobe rigushagaye
Cyura impundu z’u Rwanda, nicyo ndunduriyeho. [D-EEQNgzFgk] |