Umuco

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Ababyinnyi mu mudiho.
Umuco ni urwunge rw’ibitekerezohame n’umurage dukomora ku bakurambere.Umuco ni intera igenda igerwaho ,ivuka ku myivugururire y’imibereho y’ububanyi n’amahanga.

Umuco ni urusobe rw’imyihariko abantu baba bafite ibatandukanya n’abandi batari bo. Birumvikana ko umuco w’abatuye igihugu iki n’iki ari ya ngingo ituma bagira bati “ni aba,ni bariya”.Bityo bakaba batakwitiranya Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya,Abazambiya n’Abanyafurika y’Epfo……

Umuco ni ihuriro ry’ibigize imibereho y’Abantu ya buri munsi; ni uburyo bw’uko abenegihugu aba n’aba, babona ibintu. Ni isangano ry’ibyiza nyabyo by’igihe cyahise,ibihangwa ubu n’ibizagerwaho by’ ahazaza.

Umuco ni icyo abantu babura ntibabe icyo bari bo. Ni ukuvuga ko iyo umuntu abuze umuco, abura ubumuntu akaba nk’inyamaswa. Umuco si ikintu umuntu amenya mu mutwe we cyangwa ngo agisome mu bitabo by’imitumba myinshi(Ibitabo binini kandi byinshi),ahubwo ni ukumvira umutimanama mubyo ukuyoboramo byo gukora iki cyangwa kudakora kiriya kidatunganye.

Umuco urangwa n’ibyo abenegihugu bagaragaza,ibyo batekereza,ibyo bakunda,ibyo banga,ibyo bazirikana n’ibyo bafataho urugero. Umuco urangwa kandi n’uko abantu berekana uko bateye,bikaboneka mu migenzo ,imiziro n’imiziririzo, imihango , iyobokamana, ubuhanzi n’ibindi. Umuco kandi ugaragarira mu maraso, bona n’iyo umwenegihugu iki n’iki yavukira mu gihugu kitari ik’iwabo, ntibivuga ko azavukana umuco w’icyo gihugu. Ahubwo azavuka agendera ku migenzereze y’umuco iwabo bakomora ku bakurambere.

Muri make, umuco ni imitekerereze, imigenzereze ,imyifatire yihariye y’umuryango w’abantu aba n’aba ,byaba mu mibereho isanzwe, mu kwidagadura, mu iyobokamana n’ibindi. Ugaragarira kandi mu mateka no mu bindi birangamuco, nk’inzibutso, ahantu nteramatsiko, amatongo, ibisigazwa by’abakurambere, ibikoresho byabo n’ibindi.

Umuco nyarwanda ugizwe n’ibi bikurikira: Inkingi z’umuco,Inganda z’umuco,imigenzo ,imiziro n’imiziririzo,imihango ,iyobokamana,ubuvanganzo n’ibindi.