Video Discription |
Cya kivi nateruye kirananiye
Ndikamata ngo ncyuse ngasusumira.
Ndumva intege ali nkeya,
Zananiye nkibyuka, ndarekeye
Urumve shami nashibutse,
Icyo kivi ni icyawe.
Ubu nguhaliye kucyusa,
Mwana wanjye uzabe ingenzi,
Uzase nanjye, urenzeho unsumbye,
Ndabigusabye.
Niba ndi umubumbyi,
Lya bumba nakuye (nakunze*?)
Ujye unyaruka umbumbiremo imishinga
Y'inkono n'ibibindi.
Usoze ibyanjye,
Usoze ibyanjye kandi uterure ibyawe,
Mwana wanjye,
Jya utuganya utwaza.
Uramare icyo kivi !
Niba ndi umuhinzi,
Umenye imilima yose.
Mu kabande cyangwa imusozi hose
Urahatabirane ubwira !
Usoze ibyanjye,
Usoze ibyanjye kandi uterure ibyawe,
Mwana wanjye,
Jya utuganya utwaza.
Uramare icyo kivi !
Cya kivi nateruye kirananiye
Ndikamata ngo ncyuse ngasusumira.
Ndumva intege ali nkeya,
Zananiye nkibyuka, ndarekeye
Urumve shami nashibutse,
Icyo kivi ni icyawe.
Ubu nguhaliye kucyusa,
Mwana wanjye uzabe ingenzi,
Uzase nanjye, urenzeho unsumbye,
Ndabigusabye.
Niba ndi mu matungo,
Uyakenure udatuza,
Ugire inka nyanka cyangwa amagufi meza.
Urayamenyere urwuli.
Usoze ibyanjye,
Usoze ibyanjye kandi uterure ibyawe,
Mwana wanjye,
Jya utuganya utwaza.
Uramare icyo kivi !
Niba mba mu ruganda,
Nilirwa nshura ibyuma,
Jya ucukura ubutare maze ubutwike,
Uvugute uvuganya inyundo.
Usoze ibyanjye,
Usoze ibyanjye kandi uterure ibyawe,
Mwana wanjye,
Jya utuganya utwaza.
Uramare icyo kivi !
Cya kivi nateruye kirananiye
Ndikamata ngo ncyuse ngasusumira.
Ndumva intege ali nkeya,
Zananiye nkibyuka, ndarekeye
Urumve shami nashibutse,
Icyo kivi ni icyawe.
Ubu nguhaliye kucyusa,
Mwana wanjye uzabe ingenzi,
Uzase nanjye, urenzeho unsumbye,
Ndabigusabye.
Niba gusiga mbizi,
Uramenye inganzo yacu.
Jya uyikubanya ujye uhimba ubihamije,
Wange guhanukira.
Usoze ibyanjye,
Usoze ibyanjye kandi uterure ibyawe,
Mwana wanjye,
Jya utuganya utwaza.
Uramare icyo kivi !
Niba njye ndi intore,
Uramenyere umubyimba.
Wikunde, ujye ukubanya inka cyane,
Wivuge uvuna sambwe.
Usoze ibyanjye,
Usoze ibyanjye kandi uterure ibyawe,
Mwana wanjye,
Jya utuganya utwaza.
Uramare icyo kivi !
Cya kivi nateruye kirananiye
Ndikamata ngo ncyuse ngasusumira.
Ndumva intege ali nkeya,
Zananiye nkibyuka, ndarekeye
Urumve shami nashibutse,
Icyo kivi ni icyawe.
Ubu nguhaliye kucyusa,
Mwana wanjye uzabe ingenzi,
Uzase nanjye, urenzeho unsumbye,
Ndabigusabye.
(Ikivi ~ Cyprien Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1983, Butare, Rwanda) |