Video Discription |
Nakumbuye. Nkumbuye iwacu. Nkumbuye ibyo nakunze:
Hali umukambwe mwiza, usheshe imvi z'uruyenzi,
Avuga ibigwi by'ingamba, atigeze arwana na rimwe
Akemeza yuko abizi nk'Imana yabihanze.
Nkumbure, ndamukumbuye.
Nkumbuye abana bose
Basabiza urukonjo
Rw'inshoberamahanga,
Rutagira undi urwumva
Kereka uwababyaye.
Nkumbure.
Nakumbuye,
Nkumbuye iwacu.
Nkumbuye n'abahinzi
Bacyuye ubudehe,
Bagandagaje bose,
Amasuka bayaharura,
Inzoga zica ibibindi,
Basoma biruhutsa
Abidoga biyasira.
Nkumbure, ndabakumbuye.
Basore b'indasumbwa,
Masonga avuka i Rwanda,
Masata asumba ishyanga,
Nimuze igikongote
Maze tugwane mu nda.
Nkumbure.
Nakumbuye.
Nkumbuye iwacu.
Nkumbuye amaliba y'inka:
Nkumbuye Nyagashubi,
Hamwe na Kabahinda,
Abashumba badahira,
Ibicuba ku biganza,
Ibyisigo ali urusizi,
Imyoma yabaye inyanja.
Nkumbure, ndabikumbuye.
Bali bavuka iwacu,
Birezi by'urugwiro,
Maso anogeye inkesha,
Cyo nimutembe Mwiza
Nkumbuye intambwe zanyu.
Nkumbure.
Nakumbuye.
Nkumbuye iwacu.
Nkumbuye inzarwe ku iliba,
Ivumbuwe n'inka nyinshi
Zananiye umushumba,
Zishotse zisibana,
Amahembe ziyakomanya,
Amazuru ziyavika,
Mu kibumbiro.
Nkumbure, ndabikumbuye.
Ninkugerera iwacu,
Mpagaze mu marembo,
Nzanamiza mvuge ibigwi,
Imena zibyumve nk'ejo
Maze dushoze inkera.
Nkumbure.
Nakumbuye.
Nkumbuye iwacu.
Nkumbuye byinshi cyane:
Imvura y'umuvumbi,
Izuba ryaka inzora,
Imisozi n'ibisiza,
Abisi n'abahimbyi,
Intore n'ibigarama,
Umukire n'umutindi.
Nkumbure, ndabakumbuye.
"Urukumbuzi"
Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1983, Butare, Rwanda
(image: @AllanKar4) [MGPf6BPCCdc] |